Imigani 21 - Bibiliya Yera1 Umutima w'umwami uri mu kuboko k'Uwiteka, Awuganisha aho ashatse hose nk'uyobora amazi mu migende yayo. 2 Inzira y'umuntu yose imutunganiye ubwe, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. 3 Gukiranuka n'imanza zitabera, Birutira Uwiteka ibitambo. 4 Kurebana igitsure n'umutima w'ubwibone, Ni byo rumuri rw'abanyabyaha, Byose ni icyaha. 5 Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa. 6 Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk'umwuka, Ababushaka baba bashaka urupfu. 7 Urugomo rw'abanyabyaha ruzabahitana, Kuko banga gukora ibitunganye. 8 Inzira y'uremerewe n'ibyaha iragoramanga cyane, Ariko imirimo y'uboneye ihora itunganye. 9 Kuba mu gakinga k'urusenge, Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba. 10 Umutima w'umunyabyaha wifuza ibyaha, Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho. 11 Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho, Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya. 12 Umukiranutsi yitegereza inzu y'abanyabyaha, Uko bubikwa bakarimbuka. 13 Uwica amatwi ngo atumva gutaka k'umukene, Na we azataka kandi ntazumvwa. 14 Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari, N'impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze. 15 Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye, Ariko ku nkozi z'ibibi bizazibera icyishi. 16 Umuntu ujarajara akava mu nzira y'ubwenge, Azaba mu iteraniro ry'abapfuye. 17 Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene, Ukunda vino n'amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi. 18 Umunyabyaha azaba incungu y'umukiranutsi, N'umugambanyi azagwa mu kigwi cy'intungane. 19 Kwibera ku gasozi kadatuwe, Kuruta kubana n'umugore w'umwaga utera intonganya. 20 Mu rugo rw'umunyabwenge hari ubutunzi bw'igiciro cyinshi n'amavuta ya elayo, Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho. 21 Ukurikiza gukiranuka n'imbabazi, Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n'icyubahiro. 22 Umunyabwenge yurira inkike z'umudugudu w'intwari, Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga. 23 Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, Ni we urinda ubugingo bwe amakuba. 24 Umwibone w'umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro, Akorana ubwirasi bwibona. 25 Umunyabute yicwa no kwifuza, Kuko yanga gukoresha amaboko ye. 26 Hariho uhorana uburūra umunsi ukira, Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane. 27 Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira, Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi. 28 Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa, Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga. 29 Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye, Ariko umuntu w'intungane atunganya inzira ze. 30 Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, Byabasha kurwanya Uwiteka. 31 Ifarashi irindirijwe umunsi w'urugamba, Ariko kunesha kuva ku Uwiteka. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda