Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 19 - Bibiliya Yera

1 Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa.

2 Kubaho udafite ubwenge si byiza, Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira.

3 Ubupfapfa bw'umuntu bumuyobya inzira ye, Kandi umutima we winubira Uwiteka.

4 Ubutunzi bugwiza incuti, Ariko umukene we atandukana na mugenzi we.

5 Umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma ntazabikira.

6 Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y'umunyabuntu, Kandi umuntu wese akunda utanga.

7 Abavandimwe b'umukene bose baramwanga, Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza, Iyo abaganirije baramuninira bakigendera.

8 Uwishakira ubwenge aba akunda ubugingo bwe, Ukomeza kwitonda azabona ibyiza.

9 Umugabo w'indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize.

10 Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza, N'umugaragu ntakwiriye gutegeka ibikomangoma.

11 Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara, Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.

12 Uburakari bw'umwami bumera nk'ubw'intare itontoma, Ariko ineza ye ni nk'ikime gitonze ku bwatsi.

13 Umwana upfapfana abera se ikirumbo, Kandi intonganya z'umugore ni nk'ibitonyanga bidatuza.

14 Urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n'Uwiteka.

15 Ubute butera gusinzira ubuticura, Kandi uwinaniwe arananuka.

16 Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe, Ariko utita ku nzira ze azapfa.

17 Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye.

18 Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye, Ariko ntumuhanire kumwica.

19 Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa, Kandi naho wabimukiza uzongera wihete.

20 Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.

21 Mu mutima w'umuntu habamo imigambi myinshi, Ariko inama y'Uwiteka ni yo ihoraho.

22 Ineza y'umuntu ni yo imutera gukundwa, Kandi umukene aruta umunyabinyoma.

23 Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo, Umwubashye azahora ahaze, Ntazagerwaho n'ibibi.

24 Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe, Ariko ntiyitamike.

25 Kubita umukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda, Bwiriza ujijutse na we azamenya ubwenge.

26 Usesagura ibya se agasendesha nyina, Ni umwana ukoza isoni akaba n'igitutsi.

27 Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa, Ngo wiyobagize amagambo y'ubwenge.

28 Umuhamya utagira umumaro agayisha imanza zitabera, Kandi akanwa k'umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira.

29 Ibihano biringanirijwe abakobanyi, Kandi inkoni zitegekewe ibitugu by'abapfapfa.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan