Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 18 - Bibiliya Yera

1 Uwitandukanya n'abandi aba ashaka ibyo ararikiye, Akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana.

2 Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka, Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we.

3 Iyo hatungutse inkozi z'ibibi haba haje umugayo, Kandi ubushizi bw'isoni buzana n'igitutsi.

4 Amagambo yo mu kanwa k'umunyabwenge ni nk'amazi maremare, Kandi isōko y'ubwenge ni nk'akagezi gasūma.

5 Si byiza kwita ku cyubahiro cy'umunyabyaha mu rubanza, Kandi si byiza kwirengagiza urubanza rw'umukiranutsi.

6 Amagambo y'umupfapfa azana intonganya, Kandi ururimi rwe rusemera agasaya.

7 Akanwa k'umupfapfa ni ko kazamurimbura, Kandi ikigusha umutima we mu mutego ni ururimi rwe.

8 Amagambo y'inzimuzi aryohera amatwi, Aba nk'uturyohera umuntu asamuye tujya mu nda ye.

9 Ugira ubute ku murimo we, Aba ameze nk'umuvandimwe w'umurimbuzi.

10 Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.

11 Ubutunzi bw'umukire ni umudugudu we ukomeye, Kandi ibyo yibwira bimugota nk'inkike ndende zihomye.

12 Kwishyira hejuru k'umutima kubanziriza kurimbuka, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.

13 Usubiza bakimubwira, Bigaragaza ubupfu bwe n'ubushizi bw'isoni.

14 Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye, Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?

15 Umutima w'umunyamakenga uronka kumenya, Kandi ugutwi k'umunyabwenge ni cyo gushaka.

16 Amaturo y'umuntu amuhesha inzira, Akamugeza imbere y'abakomeye.

17 Mu rubanza ubanje kuvuga asa n'ukiranuka, Ariko uwo yaregaga iyo aje aramuhinyuza cyane.

18 Ubufindo bumara impaka, Kandi bukiranura abakomeye.

19 Umuntu ubabajwe n'uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindūra umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk'ibyuma byugariye ibihome.

20 Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y'umuntu, Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga.

21 Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n'icyo ruzana.

22 Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka.

23 Umukene avuga yihonga, Ariko umukire asubizanya umwaga.

24 Incuti nyinshi zisenya urugo, Ariko haba incuti iramba ku muntu, Imurutira umuvandimwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan