Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 17 - Bibiliya Yera

1 Utwokurya dukakaye turimo amahoro, Turuta urugo rwuzuye ibyokurya, Ariko rufite intonganya.

2 Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni, Kandi azaragwa hamwe na bo.

3 Uruganda rutunganya ifeza n'itanura ritunganya izahabu, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.

4 Inkozi y'ibibi yumvira imvugo y'ibigoryi, Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw'inkubaganyi.

5 Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye, Uwishimira ibyago by'abandi ntazabura guhanwa.

6 Abuzukuru ni ikamba ry'abasaza, Kandi ba se babera abana babo icyubahiro.

7 Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa, Ariko cyane ururimi rubeshya ntirukwiriye imfura.

8 Uhabwa impongano yibwira ko afite ikintu cy'igiciro cyinshi, Aho ayerekewe hose abona ko imugiriye akamaro.

9 Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo, Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z'amagara.

10 Gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima, Kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana.

11 Umuntu mubi ashaka ubugome gusa, Ni byo bizamuzanira intumwa y'inkazi.

12 Guhura n'idubu ryibwe ibyana byaryo, Biruta guhura n'umupfu ku bupfu bwe.

13 Uwitura ibyiza ibibi, Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.

14 Itangira ry'intonganya ni nk'ugomoroye amazi, Nuko reka impaka zitarabyara intonganya.

15 Uha urubanza ababi kandi utsindisha abakiranutsi, Bombi ni ikizira ku Uwiteka.

16 Impiya ziri mu ntoki z'umupfapfa zimaze iki? Zamugurira ubwenge kandi nta mutima agira?

17 Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.

18 Umuntu ubuze ubwenge arahirira ubwishingire, Akishingira undi imbere y'umuturanyi we.

19 Ukunda intonganya aba akunze n'ibicumuro, Ushaka gusumbisha abandi urugo aba yishakiye kurimbuka.

20 Ufite umutima unanirana nta byiza abona, Kandi uw'ururimi rugoreka azagwa mu makuba.

21 Ubyaye umupfapfa aba yiteye agahinda, Kandi se w'umupfapfa nta munezero agira.

22 Umutima unezerewe ni umuti mwiza, Ariko umutima ubabaye umutera konda.

23 Umunyabyaha yakirira impongano zihishwe mu kwaha, Kugira ngo agoreke inzira z'imanza.

24 Ubwenge buba hafi imbere y'ujijutse, Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y'isi.

25 Umwana upfapfana atera se agahinda, Kandi akabera nyina ikirumbo.

26 Si byiza guca umukiranutsi igihano, Cyangwa gukubitira imfura gutunganya kwazo.

27 Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.

28 Ndetse n'umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge, Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan