Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 15 - Bibiliya Yera

1 Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.

2 Ururimi rw'abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye, Ariko akanwa k'abapfapfa gasesagura ubupfu.

3 Amaso y'Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n'abeza.

4 Ururimi rukiza ni igiti cy'ubugingo, Ariko urugoreka rukomeretsa umutima.

5 Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga.

6 Mu nzu y'umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi, Ariko indamu y'umunyabyaha ibamo ibyago.

7 Ururimi rw'umunyabwenge rwamamaza ubuhanga, Ariko umutima w'umupfapfa si ko ukora.

8 Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko gusenga k'umukiranutsi kuramunezeza.

9 Inzira y'umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko akunda ukurikira gukiranuka.

10 Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza, Kandi uwanga gucyahwa azapfa.

11 Ikuzimu no Kurimbuka biri imbere y'Uwiteka, Nkanswe ibiri mu mitima y'abantu.

12 Umukobanyi ntakunda gucyahwa, Kandi ntagenderera abanyabwenge.

13 Umutima unezerewe ukesha mu maso, Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.

14 Umutima w'ujijutse ushaka ubwenge, Ariko akanwa k'abapfapfa gatungwa n'ubupfu.

15 Iminsi y'umunyamubabaro yose ni mibi, Ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.

16 Uduke turimo kūbaha Uwiteka, Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.

17 Kugaburirwa imboga mu rukundo, Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.

18 Umunyamujinya abyutsa intonganya, Ariko utihutira kurakara arazihosha.

19 Inzira y'umunyabute imeze nk'uruzitiro rurimo amahwa, Ariko inzira y'umukiranutsi ni nyabagendwa.

20 Umwana ufite ubwenge anezeza se, Ariko umupfapfa asuzugura nyina.

21 Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge, Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye.

22 Aho inama itari imigambi ipfa ubusa, Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.

23 Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!

24 Ku munyabwenge inzira y'ubugingo irazamuka, Kugira ngo ave ikuzimu mu bapfuye.

25 Uwiteka azasenya urugo rw'umwibone, Ariko azakomeza urubibi rw'umupfakazi.

26 Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko amagambo anezeza aramutunganira.

27 Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo, Ariko uwanga impongano azarama.

28 Umutima w'umukiranutsi utekereza icyo ari busubize, Ariko akanwa k'umunyabyaha gasesagura ibigambo.

29 Uwiteka aba kure y'inkozi z'ibibi, Ariko yumva gusaba k'umukiranutsi.

30 Amaso akeye anezeza umutima, Kandi inkuru nziza zikomeza intege.

31 Utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo, Azaba mu banyabwenge.

32 Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe, Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.

33 Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan