Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 14 - Bibiliya Yera

1 Umugore w'umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya.

2 Ugenda atunganye yubaha Uwiteka, Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye.

3 Akarimi k'umupfu w'umwibone gasemera umusaya, Ariko ururimi rw'abanyabwenge rurabakiza.

4 Urugo rutarimo inka rubamo isuku, Ariko intege z'inka zihinga zitera kunguka.

5 Umuhamya w'ukuri ntabeshya, Ariko umugabo w'indarikwa arabeshya.

6 Umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone, Ariko kumenya kubangukira umunyabwenge.

7 Nusanga umupfapfa, Nta jambo ry'ubwenge uzamwumvana.

8 Ubwenge bw'umunyamakenga ni ukumenya inzira ye, Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ukuriganya.

9 Abapfapfa bahinyura igitambo cy'ibyaha, Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n'Imana.

10 Umutima wiyiziho uwawo mubabaro, Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo.

11 Urugo rw'umunyabyaha ruzasenywa, Ariko ihema ry'umukiranutsi rizakomera.

12 Hariho inzira itunganiye umuntu, Ariko iherezo ryayo ni inzira z'urupfu.

13 Naho aseka mu mutima we harimo agahinda, Kandi amaherezo y'ibitwenge ni ugushavura.

14 Usubira inyuma mu mutima azahazwa n'ibyo akurikiye, Ariko umuntu mwiza azahazwa n'ibimuturukamo.

15 Umuswa yemera ikivuzwe cyose, Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.

16 Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga, Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, Akagira umutima udatinya.

17 Uwihutira kurakara azakora iby'ubupfu, Kandi uw'imigambi mibi baramwanga.

18 Abaswa baragwa ubupfu, Ariko ikamba ry'abanyamakenga ni ubuhanga.

19 Umubi yikubita hasi imbere y'umwiza, N'abanyabyaha bapfukama mu marembo y'abakiranutsi.

20 Umukene arangwa ndetse n'abaturanyi be bakamubonerana, Ariko umukire agira incuti nyinshi.

21 Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha, Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.

22 Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye? Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n'umurava.

23 Umurimo wose utera inyungu, Ariko amazimwe y'ururimi atera ubukene agatubya.

24 Ikamba ry'abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, Ariko ubupfu bw'abapfapfa ni ubupfu gusa.

25 Umuhamya w'ukuri akiza ubugingo bw'abantu, Ariko uvuga ibinyoma arashukana.

26 Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye, Kandi abana be bazabona ubuhungiro.

27 Kūbaha Uwiteka ni isōko y'ubugingo, Bigatuma abantu batandukana n'imitego y'urupfu.

28 Igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane, Ariko iyo ababuze aba arimbutse.

29 Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi, Ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu.

30 Umutima utuje ni wo bugingo bw'umubiri, Ariko ishyari ni nk'ikimungu kiri mu magufwa.

31 Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye, Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye.

32 Umunyabyaha anyitswa n'ibibi bye akora, Ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.

33 Ubwenge buba mu mutima w'ujijutse, Ariko ibiri mu mutima w'umupfapfa biramenyekana.

34 Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.

35 Ineza y'umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge, Ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan