Imigani 13 - Bibiliya Yera1 Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha Ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa. 2 Umuntu azahazwa ibyiza n'imbuto zituruka mu kanwa ke, Ariko ubugingo bw'abagambana buzahazwa urugomo. 3 Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka. 4 Umutima w'umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone, Ariko umutima w'umunyamwete uzahazwa. 5 Umukiranutsi yanga ibinyoma, Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni. 6 Gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze, Ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha. 7 Hariho uwigira umukire kandi nta cyo afite, Hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane. 8 Incungu y'ubugingo bw'umuntu ni ubutunzi bwe, Ariko umukene nta cyo akangishwa. 9 Umucyo w'umukiranutsi uranezeza, Ariko urumuri rw'umunyabyaha ruzazima. 10 Ubwibone butera intonganya gusa, Ariko ubwenge bufitwe n'abagirwa inama nziza. 11 Ubutunzi bw'amahugu buzagabanuka, Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka. 12 Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara, Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy'ubugingo. 13 Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka, Ariko uwumvira itegeko azagororerwa. 14 Kwigisha kw'abanyabwenge ni isōko y'ubugingo, Gutuma umuntu ava mu mitego y'urupfu. 15 Kumenya gutunganye gutera igikundiro, Ariko inzira z'abagambanyi zirarushya. 16 Umunyamakenga wese akorana ubwenge, Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe. 17 Intumwa mbi igwa mu kaga, Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza. 18 Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni, Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa. 19 Ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima, Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi. 20 Ugendana n'abanyabwenge azaba umunyabwenge na we, Ariko mugenzi w'abapfu azabihanirwa. 21 Ibyago bikurikirana abanyabyaha, Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza. 22 Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, Kandi ubutunzi bw'abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi. 23 Imyaka myinshi iva mu mirima y'abakene, Ariko hari ikeneshejwe n'akarengane. 24 Urinda umwana inkoni aba amwanze, Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare. 25 Umukiranutsi ararya agahaga, Ariko inda y'umunyabyaha izasonza. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda