Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 12 - Bibiliya Yera

1 Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge, Ariko uwanga guhanwa aba asa n'inka.

2 Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka, Ariko azatsinda ugambirira ibibi.

3 Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi, Kandi umuzi w'umukiranutsi ntuzarandurwa.

4 Umugore w'ingeso nziza abera umugabo we ikamba, Ariko ukoza isoni ni nk'ikimungu kiri mu magufwa ye.

5 Ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye, Ariko inama z'umunyabyaha ni uburiganya.

6 Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso, Ariko akanwa k'utunganye kazabarokora.

7 Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho, Ariko urugo rw'umukiranutsi ruzakomera.

8 Umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri, Ariko ufite umutima ugoramye azagawa.

9 Umuntu woroheje ariko afite akagaragu, Aruta umwirasi utagira ikimutunga.

10 Umukiranutsi yita ku matungo ye, Ariko imbabazi z'umunyabyaha ni umwaga.

11 Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije, Ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.

12 Umunyabyaha yifuza gutungwa n'iminyago y'ababi, Ariko imizi y'umukiranutsi ituma yera imbuto.

13 Ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego, Ariko umukiranutsi azakira amakuba.

14 Imbuto z'ibituruka mu kanwa k'umuntu ni zo zimuhesha ibyiza, Kandi umuntu ahabwa ibihwanye n'imirimo y'amaboko ye.

15 Imirimo y'umupfu ihora imutunganira, Ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.

16 Uburakari bw'umupfapfa bugaragara vuba, Ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi.

17 Uvuga iby'ukuri yerekana gukiranuka, Ariko umugabo w'indarikwa avuga ibinyoma.

18 Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk'inkota, Ariko ururimi rw'umunyabwenge rurakiza.

19 Ikivuzwe cy'ukuri kiraramba, Ariko iby'ururimi rubeshya bishira vuba.

20 Uburiganya buba mu mitima y'abajya inama y'ibibi, Ariko abajya inama y'amahoro ibyabo ni umunezero.

21 Nta cyago kizaba ku mukiranutsi, Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n'ibibi.

22 Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka, ahubwo anezezwa n'abakora iby'ukuri.

23 Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe, Ariko umutima w'abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo.

24 Ukuboko k'umunyamwete kuzatwara, Ariko ukuboko k'umunyabute kuzakoreshwa uburetwa.

25 Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.

26 Umukiranutsi ayobora umuturanyi we, Ariko inzira y'abanyabyaha irabayobya.

27 Umunyabute ntahigura umuhigo we, Ariko umwete w'umuntu umugirira akamaro kanini.

28 Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo, No mu mayira yako nta rupfu rubamo.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan