Ibyakozwe 28 - Bibiliya YeraIncira iruma Pawulo ntiyagira icyo aba 1 Tumaze gukira tumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita. 2 Bene igihugu batugirira neza cyane, baducanira umuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n'imbeho. 3 Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w'inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza. 4 Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!” 5 Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba. 6 Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.” Pawulo akiza se w'umutware w'i Melita 7 Bugufi bw'aho hantu hari igikingi cy'umutware w'icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu. 8 Se wa Pubiliyo yari arwaye ubuganga n'amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza. 9 Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza. 10 Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu. Bamaze kwambuka bagera i Roma 11 Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y'imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y'Abavandimwe b'Impanga. 12 Dufata i Surakusa tumarayo iminsi itatu. 13 Bukeye tuvayo, turagoronzoka tugera i Regiyo. Hashize umunsi umwe umuyaga uturutse ikusi urahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufata i Puteyoli. 14 Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma. 15 Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu midugudu yitwa Iguriro rya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda. 16 Tumaze kugera i Roma, umutware utwara umutwe ashyikiriza imbohe umutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikare umurinda. Pawulo yigisha Abayuda b'i Roma 17 Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo bampa Abaroma. 18 Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha. 19 Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu. 20 Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye, kuko ibyo Abisirayeli bīringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.” 21 Na bo baramusubiza bati “Nta nzandiko z'ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvuge nabi. 22 Ariko turashaka kumva ibyo utekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.” 23 Bamusezeranya umunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamya ubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba. 24 Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera. 25 Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvuga ijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruza wanyu mu kanwa k'umuhanuzi Yesaya, 26 yabivuze neza ati ‘Jya kuri abo bantu ubabwire uti Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya, Kureba muzareba ariko ntimuzabyitegereza. 27 Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, No kumenyesha umutima, No guhindukira, Ngo mbakize.’ 28 “Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k'Imana, kandi abo bazakumvira.” [ 29 Amaze kuvuga atyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.] 30 Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yākīraga abaje kumusura bose, 31 akabwiriza iby'ubwami bw'Imana, akigisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda