Ibyakozwe 27 - Bibiliya YeraBajyana Pawulo mu nkuge kugira ngo bajye muri Italiya 1 Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito. 2 Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyo yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike. 3 Bukeye bw'aho dufata i Sidoni, Yuliyo agirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugira ngo zimugaburire. 4 Dutsukira aho duhita munsi y'ikirwa cy'i Kupuro dushaka kucyikingaho umuyaga, kuko wari uduturutse imbere. 5 Twambutse inyanja ihereranye n'i Kilikiya n'i Pamfiliya, dufata i Mura, umudugudu w'i Lukiya. 6 Umutware utwara umutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo. 7 Tumara iminsi myinshi tugenda buhoro, tugera bugufi bw'i Kinido bituruhije cyane, maze umuyaga utubujije duhita munsi y'ikirwa kitwa i Kirete imbere y'i Salumoni, kucyikingaho umuyaga. 8 Tugikikira bituruhije cyane, tugera ahantu hitwa i Myaro myiza bugufi bw'umudugudu witwa i Lasaya. 9 Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukaba kwari gufite akaga, kuko ndetse n'iminsi yo kwiyiriza ubusa yari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati 10 “Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby'inkuge n'ibirimo gusa, ahubwo n'ubugingo bwacu na bwo.” 11 Ariko umutware utwara umutwe yumvira umwerekeza na nyir'inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze. 12 Kandi kuko umwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y'imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugera i Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y'imbeho, ari ho umwaro w'i Kirete werekera hagati y'ikasikazi h'iburasirazuba n'ikusi h'iburasirazuba. 13 Nuko umuyaga uturutse ikusi uhushye buhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira bugufi cyane bw'i Kirete. 14 Maze umwanya muto ushize, baterwa n'umuyaga uhuha cyane witwa Urakulo, uturuka kuri icyo kirwa. 15 Inkuge irahehwa ntiyabasha kugema umuyaga, turayireka ijya aho ishaka. 16 Duhita munsi y'akarwa kitwa Kilawuda twikingaho umuyaga, maze tubona uko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhije cyane. 17 Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y'inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyi usaya witwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n'umuyaga. 18 Dukomeza guteraganwa n'umuyaga cyane, nuko bukeye bw'aho baroha imitwaro mu nyanja. 19 Ku munsi wa gatatu bajugunya iby'inkuge mu nyanja. 20 Kandi hashize iminsi myinshi izuba n'inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhuma y'umuyaga mwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira. 21 Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu. 22 Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n'umwe keretse inkuge, 23 kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w'Imana, ndi uwayo nyikorera 24 akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n'abo mugendana bose.’ 25 Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. 26 Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.” Inkuge irengerwa, bose bakira 27 Ijoro rya cumi n'ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye. 28 Bagera uburebure bw'amazi y'imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugera babona nka metero mirongo itatu. 29 Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y'inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya. 30 Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanurira indere mu nyanja, basa n'abashaka kujugunya imbere y'inkuge ibyuma byo kuyitsīka. 31 Pawulo abwira umutware utwara umutwe n'abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.” 32 Maze abasirikare baca imigozi y'indere, barayireka iragenda. 33 Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n'ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa. 34 Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfūka ku mitwe yanyu.” 35 Amaze kuvuga atyo yenda umutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho. 36 Bose babona ihumure, na bo bararya. 37 Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu. 38 Bamaze guhaga baroha amasaka mu nyanja kugira ngo borohereze inkuge. 39 Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kiriho umusenyi bajya inama y'uko bashobora komoreraho inkuge. 40 Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsītse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w'imbere uyigendesha berekeza ku musenyi. 41 Ariko bageze mu ihuriro ry'amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y'amazi. Nuko umutwe w'inkuge w'imbere urashinga ntiwanyeganyega, maze uw'inyuma umenagurwa n'imbaraga y'umuraba. 42 Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugira ngo hatagira uwo muri zo woga agacika. 43 Ariko umutware utwara umutwe ashatse gukiza Pawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe, 44 n'abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda