Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 26 - Bibiliya Yera


Pawulo yiregura imbere ya Agiripa

1 Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.” Maze Pawulo arambura ukuboko ariregura ati

2 “Ibyo narezwe n'Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,

3 kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n'impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.

4 “Ingeso zanjye uhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b'ubwoko bwacu n'i Yerusalemu uhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi.

5 Kandi baranzi uhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.

6 None mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza,

7 ibyo imiryango yacu cumi n'ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n'umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n'Abayuda.

8 Ni iki gituma mugira ngo ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?

9 “Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w'i Nazareti.

10 No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y'imbohe mpawe ubutware n'abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.

11 No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y'abanyamahanga.

12 “Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpawe ubutware ntegetswe n'abatambyi bakuru.

13 Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru urusha uw'izuba, unsangana n'abo tugendana.

14 Twese twikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.’

15 Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Ndi Yesu uwo urenganya.

16 Ariko haguruka uhagarare, kuko igitumye nkubonekera ari ukugira ngo ngutoranye nkugire umukozi wanjye, n'umugabo wo guhamya ibyo ubonye n'ibyo nzakubonekerana,

17 ngukize ab'ubwoko bwanyu n'abanyamahanga ari bo ngutumyeho,

18 kugira ngo ubahumure amaso na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n'abejejwe no kunyizera.’

19 “Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru.

20 Ahubwo mbanza ab'i Damasiko, maze mbwira ab'i Yerusalemu n'abo mu gihugu cyose cy'i Yudaya n'abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye.

21 Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.

22 Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n'ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n'abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba

23 yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n'abanyamahanga ubutumwa bw'umucyo.”


Fesito avuze ko asaze Pawulo agerageza kwemeza Agiripa

24 Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!”

25 Pawulo aramusubiza ati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda.

26 Ndetse n'umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.

27 Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yuko ubyemeye.”

28 Agiripa asubiza Pawulo ati “Ubuze hato ukanyemeza kuba Umukristo!”

29 Pawulo ati “Ndasaba Imana kugira ngo haba hato haba hanini, uretse wowe wenyine ahubwo n'abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”

30 Umwami ahagurukana n'umutegeka mukuru na Berenike n'abo bari bicaranye,

31 basohotse baravugana bati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.”

32 Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan