Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 25 - Bibiliya Yera


Abayuda baregera Pawulo imbere ya Fesito

1 Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.

2 Abatambyi bakuru n'abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,

3 baramwinginga bamusaba kubagirira neza ngo atumire Pawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.

4 Ariko Fesito abasubiza yuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.

5 Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.”

6 Amaze iminsi idasaga umunani cyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeye bw'aho yicara ku ntebe y'imanza ahamagaza Pawulo.

7 Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby'ukuri.

8 Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y'Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”

9 Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayo urubanza rw'ibyo imbere yanjye?”

10 Pawulo aramusubiza ati “Mpagaze imbere y'intebe y'imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi nawe urabizi neza.

11 Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”

12 Fesito amaze kujya inama n'abanyarukiko aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rero urajyeyo.”


Fesito abwira Umwami Agiripa ibya Pawulo

13 Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.

14 Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo ati “Hariho umuntu Feliki asize ari imbohe.

15 Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n'abakuru b'Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko mucira ho iteka.

16 Ndabasubiza nti ‘Si umuhango w'Abaroma gutanga umuntu ngo apfe abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’

17 Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeye bw'aho nicara ku ntebe y'imanza mpamagaza uwo muntu.

18 Abarezi bahagurutse ntibamurega ikirego cyose cyo mu bibi nakekaga,

19 ahubwo bamurega impaka zo mu idini yabo n'iz'umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima.

20 Nanjye binyobeye mbuze uko menya ukuri kwabyo, ni ko kumubaza ko ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwa urubanza rw'ibyo.

21 Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugeza aho nazamwoherereza Kayisari.”

22 Agiripa asubiza Fesito ati “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.” Undi ati “Ejo uzamwumva.”

23 Bukeye bw'aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n'abatwara ingabo n'abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

24 Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n'ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.

25 Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.

26 None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo nitumara kumubaza mbone icyo nandika,

27 kuko ngira ngo ni icy'ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan