Ibyakozwe 24 - Bibiliya YeraAbayuda baregera Pawulo imbere ya Feliki 1 Hashize iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya amanukana n'abakuru bamwe n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwira umutegeka mukuru ibyo barega Pawulo. 2 Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramurega ati “Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n'ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw'umwete wawe. 3 Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane. 4 Ariko ndeke kukurambira, ndakwinginga utwumve ku bw'ineza yawe, tuvuge amagambo make. 5 Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanazareti. 6 Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumucira urubanza nk'uko amategeko yacu ari. 7 Ariko umutware w'ingabo Lusiya araza amutwakisha amaboko, 8 ategeka abarezi be kukuzaho.] Nawe umubajije ubwawe, wabasha kumenya ibyo tumureze byose.” 9 Abayuda na bo bamurega bimwe n'ibyo, bavuga ko ari ko biri koko. 10 Umutegeka mukuru amaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubiza ati “Nzi yuko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w'ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe, 11 kuko ubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n'ibiri, uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo. 12 Kandi ntibasanze njya impaka n'umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa. 13 Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri. 14 Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe. 15 Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzuka kw'abakiranutsi n'abakiranirwa. 16 Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose. 17 “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab'ubwoko bwacu iby'ubuntu, kandi ntura amaturo. 18 Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n'urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya, 19 ari bo bari bakwiriye kukuzaho bakandega, iyo babona ikibi kuri jye. 20 Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y'urukiko, 21 uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzuka kw'abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’ ” 22 Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby'iyo Nzira arabirazika ati “Lusiya umutware w'ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw'amagambo yanyu.” 23 Ategeka umutware utwara umutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuza umuntu wese mu ncuti ze kumukorera. 24 Bukeye Feliki azana n'umugore we Dirusila w'Umuyudakazi, atumira Pawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu. 25 Akivuga ibyo gukiranuka n'ibyo kwirinda n'iby'amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubiza ati “None genda, nimbona uburyo nzagutumira.” 26 Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumira ngo baganire. 27 Imyaka ibiri ishize, Porukiyo Fesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda