Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 22 - Bibiliya Yera

1 “Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.”

2 Bumvise ababwiye mu Ruheburayo barushaho guceceka. Aravuga ati

3 “Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.

4 Kandi narenganyaga ab'iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y'imbohe, abagabo n'abagore.

5 Kandi n'umutambyi mukuru ni umugabo wanjye w'ibyo, n'abakuru bose b'abanyarukiko na bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b'i Damasiko, njyanwayo no kuzana n'ab'aho i Yerusalemu ari imbohe kugira ngo bahanwe.

6 “Nuko nkigenda ngeze hafi y'i Damasiko, nko ku manywa y'ihangu mbona umucyo mwinshi uvuye mu ijuru untunguye, urangota.

7 Nikubita hasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?’

8 Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’ Aransubiza ati ‘Ndi Yesu w'i Nazareti uwo urenganya.’

9 Abari bari kumwe nanjye babona umucyo, ariko ntibumva ijwi ry'uwo tuvugana.

10 Ndamubaza nti ‘Ngire nte, Mwami?’ Umwami aransubiza ati ‘Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.’

11 Kandi ubwiza bw'uwo mucyo burampumisha, ni cyo cyatumye ndandatwa n'abo twari turi kumwe njya i Damasiko.

12 “Umuntu witwa Ananiya wubahaga Imana, akumvira amategeko kandi yashimwaga n'Abayuda bose bari batuyeyo,

13 aransanga ampagarara iruhande arambwira ati ‘Sawuli mwene Data, humuka.’ Uwo mwanya ndahumuka ndamureba.

14 Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruza yagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubona wa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke,

15 kuko uzaba umugabo we wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise.

16 None ikigutinza ni iki? Haguruka ubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.’

17 “Nuko maze gusubira i Yerusalemu ndi mu rusengero nsenga, mba nk'urota

18 mbona Yesu ambwira ati ‘Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.’

19 Nanjye nti ‘Mwami, na bo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y'imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose.

20 Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga.’

21 Aransubiza ati ‘Genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.’ ”


Abayuda batera hejuru ngo Pawulo yicwe

22 Baramwumviriza kugeza kuri iryo jambo, maze bavuga ijwi rirenga bati “Kūra icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.”

23 Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumurira umukungugu mu kirere,

24 bigeza aho umutware w'ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw'igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugira ngo amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo nduru.

25 Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abaza umutware utwara umutwe wari uhagaze aho ati “Mbese amategeko yemera ko mukubita umuntu w'Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?”

26 Uwo mutware abyumvise ajya kubibwira umutware w'ingabo, aramubaza ati “Urenda gukora iki, ko uyu muntu ari Umuroma?”

27 Umutware w'ingabo araza aramubaza ati “Mbwira, mbese uri Umuroma koko?” Na we ati “Yee.”

28 Umutware w'ingabo aramusubiza ati “Jyeweho nagombye kugura Uburoma impiya nyinshi.” Pawulo ati “Ariko jyeweho narabuvukanye.”

29 Nuko abari bagiye kumutata baherako baramureka, kandi umutware w'ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuroma kandi yamuboshye.

30 Bukeye bw'aho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamurega icyo ari cyo, aramubohora ategeka abatambyi bakuru guterana n'abanyarukiko bose, amanura Pawulo amushyira imbere yabo.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan