Ibyakozwe 21 - Bibiliya YeraAbigishwa bashaka kubuza Pawulo kujya i Yerusalemu 1 Tumaze gutandukana na bo tugenda mu nkuge, turaromboreza tujya i Kosi. Bukeye bwaho dufata i Rodo, tuvayo dufata i Patara. 2 Dusanze inkuge yenda kwambuka ijya i Foyinike, tuyikiramo turatsuka turagenda. 3 Tugeze aho tureba i Kupuro, tuhasiga ibumoso bwacu tujya i Siriya, dufata i Tiro, kuko ari ho bashatse gukūrira imitwaro mu nkuge. 4 Tuhasanga abigishwa dusibirayo karindwi, na bo babwirijwe n'Umwuka babuza Pawulo kujya i Yerusalemu. 5 Tumaze iyo minsi tuvayo turagenda, bose baduherekeranya n'abagore n'abana baturenza umudugudu, dupfukama mu kibaya cy'inyanja turasenga. 6 Tumaze gusezeranaho twikira mu nkuge, na bo basubira iwabo. 7 Natwe turangije urugendo rwacu rwo kuva i Tiro, tugera i Putolemayi turamutsa bene Data, dusibira iwabo umunsi umwe. 8 Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w'ubutumwa bwiza, n'umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe. 9 Uwo yari afite abakobwa bane b'abāri bahanuraga. 10 Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya. 11 Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n'amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir'uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y'abapagani.’ ” 12 Tubyumvise twebwe n'abantu b'aho, turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu. 13 Ariko Pawulo aratubaza ati “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo ku bw'izina ry'Umwami Yesu.” 14 Yanze kutwumvira turicecekera tuti “Ibyo Umwami ashaka bibeho.” Pawulo agaragaza ko atagaye amategeko ya Mose 15 Hanyuma y'iyo minsi dutekera ibintu byacu, turazamuka tujya i Yerusalemu. 16 Abigishwa bavuye i Kayisariya turajyana, batugeza kwa Munasoni w'Umunyakupuro wari umwigishwa wa kera, kugira ngo aducumbikire. 17 Tugeze i Yerusalemu bene Data batwakirana umunezero. 18 Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo, abakuru bose bari bahari. 19 Amaze kubaramutsa, abatekerereza ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga byose uko bikurikirana. 20 Na bo babyumvise bahimbaza Imana, baramubwira bati “Urareba nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry'amategeko! 21 Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y'Abayuda. 22 None tugire dute ko batari bubure kumva yuko waje? 23 Nuko genza utya nk'uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo. 24 Ubajyane mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma, ahubwo ko nawe ugenza neza witondera amategeko yose. 25 Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, n'ubusambanyi.” 26 Nuko Pawulo ajyana abo bagabo bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana na bo mu rusengero, avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy'umuntu wese muri bo kizatangwa. Abasirikare b'Abaroma bakiza Pawulo Abayuda 27 Nuko iyo minsi irindwi yenda gusohora, Abayuda bavuye muri Asiya bamubonye mu rusengero, batera abantu bose imidugararo baramusumira, 28 barasakuza bati “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n'amategeko n'aha hantu, kandi yazanye n'Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.” 29 (Babivugiye batyo kuko bari babonye Tirofimo Umunyefeso ari kumwe na we mu murwa, bībwira yuko Pawulo yamujyanye mu rusengero.) 30 Umurwa wose uravurungana, abantu baterana birukanka bafata Pawulo, baramukurubana bamukura mu rusengero, uwo mwanya bakinga inzugi. 31 Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w'ingabo z'abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo. 32 Muri ako kanya ajyana abasirikare n'abatwara imitwe, amanuka yirukanka abīrohamo. Na bo babonye umutware w'ingabo n'abasirikare, barorera gukubita Pawulo. 33 Maze umutware w'ingabo arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we n'icyo akoze icyo ari cyo. 34 Abo mu iteraniro barasakuza, bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi. Ananizwa n'urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw'igihome. 35 Ageze ku rwuririro, umujinya w'abantu utuma abasirikare bamuterura, 36 kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati “Mukureho!” 37 Benda kumwinjiza mu rugo rw'igihome, Pawulo abaza umutware w'ingabo ati “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?” Na we aramubaza ati “Uzi Urugiriki? 38 Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu abantu b'abicanyi ibihumbi bine?” 39 Pawulo aramusubiza ati “Ndi Umuyuda w'i Taruso, ari wo mudugudu w'i Kilikiya w'ikimenywabose, kandi ndakwinginze unkundire mbwire abantu.” Pawulo yiregura imbere y'abashakaga kumwica ( Ibyak 9.1-19 ; 26.12-18 ) 40 Aramukundira. Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu barahora rwose. Ababwira mu Ruheburayo ati: |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda