Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 20 - Bibiliya Yera


Pawulo ajya i Bugiriki n'i Tirowa

1 Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.

2 Anyura muri ibyo bihugu abahuguza amagambo menshi, ajya i Bugiriki

3 amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumutera yenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.

4 Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.

5 Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa.

6 Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.


Pawulo azura Utuko

7 Ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku.

8 Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye.

9 Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.

10 Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo.”

11 Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda.

12 Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.

13 Ariko twebweho tujya imbere tugera ku nkuge, turatsuka twambukira kujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutaka wenyine.

14 Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufata i Mitulene.

15 Tuvayo bukeye bwaho tugera ahateganye n'i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufata i Samo, ku wa kane dufata i Mileto,

16 kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufi bwa Efeso, ariko aromboreje kugira ngo adatinda muri Asiya, kuko yihutaga kugira ngo niba bishoboka umunsi wa Pentekote uzabe ari i Yerusalemu.


Pawulo asezera ku bakuru bo mu Efeso

17 Ari i Mileto atumira abakuru b'Itorero ryo muri Efeso.

18 Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya muri Asiya,

19 nkorera Umwami nicisha bugufi cyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n'inama z'Abayuda.

20 Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.

21 Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.

22 None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,

23 keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu midugudu yose, yuko ingoyi n'imibabaro bintegererejeyo.

24 Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n'umurimo nahawe n'Umwami Yesu, wo guhamya ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana.

25 “None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana.

26 Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho,

27 kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.

28 Mwirinde ubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo.

29 Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarire umukumbi.

30 Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo.

31 Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira.

32 “Kandi none mbaragije Imana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n'abejejwe bose.

33 Sinifuje ikintu cy'umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.

34 Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n'abo twari turi kumwe.

35 Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ”

36 Amaze kuvuga atyo, arapfukama asengana na bo bose.

37 Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma.

38 Cyane cyane bababajwe n'ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugeza ku nkuge.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan