Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 18 - Bibiliya Yera


Pawulo ajya i Korinto, Umwami Yesu amubonekerayo

1 Hanyuma y'ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.

2 Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n'umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra.

3 Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.

4 Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.

5 Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.

6 Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”

7 Aherako avayo, yinjira mu nzu y'umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n'isinagogi.

8 Ariko Kirisipo, umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.

9 Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka

10 kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”

11 Amarayo umwaka n'amezi atandatu, yigisha ijambo ry'Imana muri bo.


Abayuda barega Pawulo kuri Galiyo

12 Ariko ubwo Galiyo yari umutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y'intebe y'imanza bati

13 “Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n'amategeko.”

14 Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumuro cyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva,

15 ariko ubwo hariho impaka z'amagambo n'iz'amazina n'iz'amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka guca urubanza rw'ibyo, ni ibyanyu.”

16 Abirukana imbere y'intebe y'imanza.

17 Abagiriki bose bafata Sositeni umutware w'isinagogi, bamukubitira imbere y'intebe y'imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.


Pawulo asubira muri Antiyokiya

18 Nuko hanyuma y'ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo.

19 Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.

20 Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.

21 Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.


Urugendo rwa gatatu rwa Pawulo

22 Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab'Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.

23 Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy'i Galatiya n'i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.


Apolo yigisha muri Efeso n'i Korinto

24 Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe.

25 Uwo yari yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.

26 Atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y'Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.

27 Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo, ubuntu bw'Imana bumutera gufasha cyane abizeye,

28 kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y'abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan