Ibyakozwe 16 - Bibiliya YeraIbya Timoteyo 1 Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki. 2 Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo, 3 uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki. 4 Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab'aho ibyo intumwa n'abakuru b'i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere. 5 Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose. Pawulo ahamagarwa kujya i Makedoniya 6 Bukeye banyura mu gihugu cy'i Furugiya n'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvuga ijambo ry'Imana muri Asiya. 7 Bageze ahabangikanye n'i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira. 8 Nuko banyura i Musiya bagera i Tirowa. 9 Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.” 10 Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza. 11 Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeye bwaho tugera i Neyapoli, 12 tuvayo tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumara iminsi muri uwo mudugudu. 13 Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y'irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n'abagore bahateraniye. 14 Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y'imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga. 15 Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by'ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata. Umukobwa utewe na dayimoni akizwa 16 Bukeye tujya aho basengera, duhura n'umuja uragura utewe na dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n'ingemu. 17 Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y'agakiza.” 18 Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya. 19 Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubana babajyana no mu iguriro ku batware, 20 babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y'abo mu mudugudu wacu, 21 kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.” 22 Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyaguriza imyenda, bategeka ko babakubita inkoni. 23 Bamaze kubakubita inkoni nyinshi babashyira mu nzu y'imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane. 24 Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago. 25 Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva. 26 Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururu ya bose iradohoka. 27 Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z'inzu y'imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye. 28 Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.” 29 Atumira itabaza, aturumbukira mu nzu ahinda umushyitsi, yikubita imbere ya Pawulo na Sila, 30 maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?” 31 Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe.” 32 Bamubwira ijambo ry'Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose. 33 Mu gicuku cy'iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n'abe bose. 34 Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana. 35 Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.” 36 Umurinzi w'inzu y'imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.” 37 Ariko Pawulo arabasubiza ati “Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y'imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo badusohore.” 38 Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya, 39 baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu. 40 Bamaze gusohoka mu nzu y'imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda