Ibyakozwe 13 - Bibiliya YeraUrugendo rwa mbere rwa Pawulo rwo kuvuga ubutumwa 1 Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w'Umunyakurene na Manayeni wareranywe n'Umwami Herode, hariho na Sawuli. 2 Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati “Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.” 3 Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza. Ibyabaye i Kupuro bya Eluma w'umukonikoni 4 Nuko batumwe n'Umwuka Wera bajya i Selukiya. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro. 5 Bageze i Salamini bamamaza ijambo ry'Imana mu masinagogi y'Abayuda, Yohana na we abafasha. 6 Baromboreza muri icyo kirwa cyose bagera i Pafo, basangayo umukonikoni w'Umuyuda, umuhanuzi w'ibinyoma witwaga Bariyesu, 7 ari kumwe n'umutware Serugiyo Pawulo wari umunyabwenge. Uwo ahamagaza Barinaba na Sawuli, ashaka kumva ijambo ry'Imana. 8 Ariko Eluma w'umukonikoni (izina rye ni ko risobanurwa) abagisha impaka, ashaka kuyobya uwo mutware ngo atizera. 9 Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati 10 “Wa muntu we, wuzuye uburiganya n'ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w'ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z'Umwami Imana zigororotse? 11 Nuko dore ukuboko k'Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.” Muri ako kanya igihu kiramugwira, n'umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata. 12 Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k'Umwami Yesu. Pawulo yigisha muri Antiyokiya y'i Pisidiya 13 Pawulo n'abo bari kumwe batsukira i Pafo, barambuka bafata i Peruga y'i Pamfiliya, Yohana abasigayo ajya i Yerusalemu. 14 Ariko bo bava i Peruga, bararomboreza bagera muri Antiyokiya y'i Pisidiya. Ku munsi w'isabato binjira mu isinagogi baricara. 15 Bamaze gusoma mu mategeko no mu byahanuwe, abakuru b'isinagogi babatumaho bati “Bagabo bene Data, niba mufite amagambo yo guhugura abantu nimuyatubwire.” 16 Pawulo arahaguruka arabamama, arababwira ati “Bagabo b'Abisirayeli, namwe abubaha Imana nimwumve. 17 Imana y'ubu bwoko bwa Isirayeli yatoranije ba sogokuruza, kandi ishyira abantu hejuru ubwo bari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa, ibakurishayo ukuboko gukomeye. 18 Yihanganira ingeso zabo nk'imyaka mirongo ine bari mu butayu. 19 Imaze kurimburira amahanga arindwi mu gihugu cy'i Kanāni, ibaha igihugu cyabo ho gakondo. 20 Maze hashize nk'imyaka magana ane na mirongo itanu, ibaha abacamanza kugeza ku muhanuzi Samweli. 21 “Bukeye basaba Imana kubaha umwami, nuko ibaha Sawuli mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma. 22 Imukuyeho ibahagurukiriza Dawidi, iramwimika iramuhamya iti ‘Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu umeze nk'uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose.’ 23 Mu rubyaro rw'uwo ni ho Imana yakomōreye Abisirayeli Umukiza Yesu, nk'uko yabisezeranije. 24 Yohana yamubanjirije ataraza, yigisha ubwoko bw'Abisirayeli bwose iby'umubatizo wo kwihana. 25 Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe arababaza ati ‘Mutekereza ko ndi nde?’ Ati ‘Si ndi we, ahubwo hariho uzaza hanyuma yanjye, ntibinkwiriye ko napfundura udushumi tw'inkweto zo mu birenge bye.’ 26 “Bene Data, bana b'umuryango wa Aburahamu namwe abubaha Imana, kuri twe ni ho ijambo ry'ako gakiza ryatumwe. 27 Kuko abatuye i Yerusalemu n'abakuru babo batamenye uwo, cyangwa amagambo y'ubuhanuzi asomwa ku masabato yose, ni cyo cyatumye babusohoza ubwo bamuciraga urubanza rwo gupfa, 28 kandi nubwo babuze impamvu zo kumwicisha basaba Pilato kumwica. 29 Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti bamushyira mu mva. 30 Ariko Imana iramuzura. 31 Iminsi myinshi abonekera abajyanaga na we ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, abo ni bo bagabo bo kumuhamya ubu imbere y'abo bantu. 32 Natwe turababwira inkuru nziza y'isezerano ryasezeranijwe ba sogokuruza, 33 yuko Imana ari twe yabisohorejeho, twebwe abana babo ubwo yazuraga Yesu, nk'uko byanditswe muri Zaburi ya kabiri ngo ‘Uri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.’ 34 Kandi kuko yamuzuye ubutazasubira mu iborero, ni cyo cyatumye avuga atya ati ‘Nzabaha imigisha ya Dawidi itazakuka.’ 35 No muri Zaburi yindi yaravuze ati ‘Ntuzakundire Uwera wawe ko abora.’ 36 Kuko Dawidi amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye arasinzira, ashyirwa kuri ba sekuruza arabora, 37 ariko uwo Imana yazuye ntarakabora. 38 Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha, 39 kandi uwizera wese atsindishirizwa na we mu bintu byose, ibyo amategeko ya Mose atabashaga kubatsindishiriza. 40 Nuko mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bitabasohoraho ngo 41 ‘Dore mwa banyagasuzuguro mwe, Mutangare murimbuke, Kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu, Uwo mutazemera naho umuntu yawubasobanurira.’ ” 42 Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho. 43 Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n'ababakurikije bakūbaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw'Imana. Abayuda banga agakiza, Pawulo ahindukirira abanyamahanga 44 Ku isabato ikurikiraho, ab'umudugudu hafi ya bose bateranira kumva ijambo ry'Imana. 45 Ariko Abayuda babonye abantu ko ari benshi bagira ishyari ryinshi, bagisha impaka ibyo Pawulo avuga bamutuka. 46 Pawulo na Barinaba bavuga bashize amanga bati “Byari bikwiriye ko muba ari mwe mubanza kubwirwa ijambo ry'Imana, ariko none ubwo muryanze, kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga, 47 kuko uku ari ko Umwami yadutegetse ati ‘Ngushyiriyeho kuba umucyo w'abanyamahanga, Ngo ujyane agakiza kurinda ugeza ku mpera y'isi.’ ” 48 Abanyamahanga babyumvise batyo barishima bahimbaza ijambo ry'Imana, abari batoranirijwe ubugingo buhoraho bose barizera. 49 Ijambo ry'Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose. 50 Ariko Abayuda boshya abagore b'icyubahiro bubaha Imana n'abakuru b'uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo. 51 Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo. 52 Abigishwa buzura umunezero n'Umwuka Wera. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda