Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ibyakozwe 12 - Bibiliya Yera


Herode ashaka kwica Petero, marayika aramukiza

1 Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.

2 Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.

3 Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y'imitsima idasembuwe.

4 Amaze kumufata amushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize.

5 Nuko Petero arindirwa mu nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.

6 Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y'imbohe.

7 Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.

8 Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”

9 Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.

10 Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijwe urugi rw'icyuma rijya mu murwa. Rurabīkingurira ubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusiga aho.

11 Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by'ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw'Abayuda bwategerezaga byose.”

12 Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.

13 Petero akomanga ku rugi rw'irembo, umuja witwaga Rode ajya kubyumva.

14 Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo.

15 Baramusubiza bati “Urasaze!” Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.”

16 Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa.

17 Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y'imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.” Arasohoka ajya ahandi.

18 Bukeye abasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye.

19 Herode na we amushatse aramubura abaza abo barinzi, ategeka ko babīca. Ava i Yudaya ajya i Kayisariya, aba ari ho aba.


Urupfu rwa Herode

20 Bukeye Herode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasito umutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode.

21 Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y'ubugabe, yicara ku ntebe y'ubwami arabaganirira.

22 Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry'Imana, si iry'umuntu!”

23 Ariko muri ako kanya marayika w'Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera.

24 Ariko ijambo ry'Imana riragwira riramamara.

25 Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan