Ibyakozwe 11 - Bibiliya YeraPetero yiregura ku Bakristo b'Abayuda 1 Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry'Imana, 2 nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati 3 “Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?” 4 Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati 5 “Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n'umwenda w'umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho. 6 Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n'inyamaswa z'inkazi, n'ibikururuka hasi, n'ibiguruka mu kirere. 7 Kandi numva ijwi rimbwira riti ‘Haguruka Petero, ubage urye.’ 8 Nanjye nti ‘Oya Mwami, kuko ikizira cyangwa igihumanya kitigeze kugera mu kanwa kanjye.’ 9 Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’ 10 Biba bityo gatatu, nuko byose birazamurwa bisubizwa mu ijuru. 11 Uwo mwanya abagabo batatu bavuye i Kayisariya bantumweho, bahagarara imbere y'inzu twari turimo. 12 Umwuka antegeka kujyana na bo ntaruhije nshidikanya. Kandi bene Data aba uko ari batandatu, turajyana twinjira mu nzu y'uwo mugabo. 13 Adutekerereza uko yabonye marayika mu nzu ye ahagaze amubwira ati ‘Tuma i Yopa, utumire Simoni wahimbwe Petero, 14 azakubwira amagambo azagukizanya n'abo mu rugo rwawe bose.’ 15 Nteruye amagambo, Umwuka Wera arabamanukira nk'uko natwe yatumanukiye bwa mbere. 16 Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’ 17 Nuko ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?” 18 Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n'abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.” Ubutumwa bwiza bugera muri Antiyokiya 19 Nuko abatatanijwe n'akarengane katewe n'ibya Sitefano bagera i Foyinike n'i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine. 20 Ariko bamwe muri bo b'i Kupuro n'ab'i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n'Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw'Umwami Yesu. 21 Ukuboko k'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera bahindukirira Umwami. 22 Iyo nkuru irumvikana igera mu matwi y'itorero ry'i Yerusalemu, batuma Barinaba muri Antiyokiya. 23 Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu.” 24 Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu. 25 Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli, 26 amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n'ab'Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo. 27 Muri iyo minsi abahanuzi bava i Yerusalemu, bajya mu Antiyokiya. 28 Nuko umwe muri bo witwaga Agabo, arahaguruka arahanura abwirijwe n'Umwuka ati “Inzara nyinshi izatera mu isi yose.” (Ni yo yateye ku ngoma ya Kilawudiyo.) 29 Nuko abigishwa bagambirira koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe. 30 Babigenza batyo, babyoherereza abakuru babihaye Barinaba na Sawuli. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda