Hoseya 6 - Bibiliya Yera1 “Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora. 2 Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye. 3 Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk'umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk'imvura, nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.” Gusubiza k'Uwiteka 4 “Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk'igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare. 5 Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y'akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk'umucyo ukwira hose. 6 Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa. 7 “Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye. 8 I Galeyadi ni umudugudu w'inkozi z'ibibi, hahindanijwe n'amaraso. 9 Uko ibitero by'abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy'abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi. 10 Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe. 11 “Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda