Hoseya 3 - Bibiliya YeraUrukundo Imana ikunda Abisirayeli nubwo basambanaga 1 Uwiteka arambwira ati “Subira ugende, ukunde umugore wa maraya, ukundwa n'incuti ye nk'uko Uwiteka akunda Abisirayeli, nubwo bikurikirira izindi mana bakazitura imibumbe y'imizabibu.” 2 Nuko ndamubona mutangaho ibice by'ifeza cumi na bitanu, na homeru imwe n'igice bya sayiri, maze ndamubwira nti 3 “Uzamara iwanjye iminsi myinshi, ntuzagira ubumaraya, kandi ntuzaba umugore w'undi mugabo, nanjye ni ko nzakumerera.” 4 Kuko Abisirayeli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa igikomangoma, cyangwa igitambo habe n'inkingi, cyangwa efodi na terafimu. 5 Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashaka Uwiteka Imana yabo n'umwami wabo Dawidi. Bazasanga Uwiteka n'ineza ye mu minsi y'imperuka, bamushaka bamwubashye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda