Ezekiyeli 19 - Bibiliya YeraAborogera Abisirayeli n'i Yerusalemu 1 “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti 2 ‘Nyoko yari iki? Yari intare y'ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y'intare. 3 Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w'intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. 4 Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa. 5 Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w'intare, 6 ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. 7 Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n'inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo. 8 Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo. 9 Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w'i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli. 10 “ ‘Nyoko yari ameze nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw'amazi menshi. 11 Kandi wariho inkoni zikomeye z'imiringiso y'abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n'uburebure bwazo n'amashami yazo menshi. 12 Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w'iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika. 13 Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy'umukakaro gifite inyota. 14 Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y'umuringiso w'umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda