Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ezekiyeli 15 - Bibiliya Yera


I Yerusalemu hagereranywa n'umuzabibu

1 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2 “Mwana w'umuntu, igiti cy'umuzabibu ndetse n'amashami yacyo birusha iki ibindi biti byo mu kibira?

3 Mbese hari uwagishakamo ibisate ngo abikoreshe? Cyangwa se umuntu yakibazamo agati ko kumanikaho ikintu?

4 Dore bagitaye mu muriro nk'inkwi, umutwe wacyo n'ikibuno cyacyo birashirira, kandi hagati yacyo na ho harashya. Mbese cyagira icyo kimara?

5 Dore kikiriho nta cyo cyamaze, nkanswe ubu umuriro umaze kugitwika kigashya. Hari icyo cyamara?”

6 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Uko umuzabibu umeze mu biti byo mu kibira, uwo natanzeho inkwi, ni ko nzatanga abaturage b'i Yerusalemu.

7 Kandi nzabarindisha igitsure, nibasohoka bavuye mu muriro bazagwa mu wundi, kandi namwe muzamenya yuko ndi Uwiteka, ubwo nzabarindisha igitsure.

8 Kandi igihugu nzakigira amatongo kuko bacumuye.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan