Ezekiyeli 12 - Bibiliya YeraUmuhanuzi abera abantu ikimenyetso 1 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 2 “Mwana w'umuntu, uturana n'ab'inzu y'abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab'inzu y'abagome. 3 “Nuko rero weho mwana w'umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab'inzu y'abagome. 4 Kandi uzasohore ibintu byawe nk'ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk'abahagurutse baciwe. 5 Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo. 6 Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.” 7 Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk'ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba. 8 Bukeye bwaho ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 9 “Mwana w'umuntu, mbese ab'inzu ya Isirayeli, ya nzu y'abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’ 10 Ubasubize uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, n'ab'inzu ya Isirayeli bahari bose.’ 11 Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’ Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe. 12 Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye. 13 Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n'umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy'Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa. 14 Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n'imitwe y'ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota. 15 “Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu. 16 Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n'inzara n'icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.” 17 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 18 “Mwana w'umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima, 19 maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby'abaturage b'i Yerusalemu, n'iby'abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n'ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw'abagituyemo bose. 20 Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ ” 21 Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 22 “Mwana w'umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe? 23 Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n'iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. 24 Nta yerekwa ry'ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli. 25 Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab'inzu y'ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. 26 Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 27 “Mwana w'umuntu, dore ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’ 28 Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda