Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abalewi 18 - Bibiliya Yera


Uwiteka abategeka kutagira ingeso nk'iz'Abanyakanāni

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu.

3 Ntimugakore nk'ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk'ibyo abo mu gihugu cy'i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo.

4 Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

5 Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12.


Abo umugabo azirana kuryamana na bo

6 “Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka.

7 Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa.

8 Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so.

9 Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa.

10 Ntukambike ubusa umukobwa w'umuhungu wawe cyangwa uw'umukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe.

11 Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa.

12 Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi.

13 Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi.

14 Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu.

15 Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore w'umuhungu wawe ntukamwambike ubusa.

16 Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so.

17 Ntukambike ubusa umugore n'umukobwa we, ntukende umukobwa w'umuhungu we cyangwa uw'umukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo b'umugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye.

18 Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho.

19 “Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe n'umuhango w'abakobwa.

20 Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe.

21 “Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry'Imana yawe. Ndi Uwiteka.

22 Ntugatinge abagabo, ni ikizira.

23 Ntukaryamane n'itungo ryose cyangwa n'inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y'itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.


Abaca kuri ayo mategeko baba bahumanije igihugu cyabo

24 “Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga,

25 igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.

26 Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.

27 Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye.

28 Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk'uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.

29 Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw'ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo.

30 “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga n'abababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan