Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abacamanza 12 - Bibiliya Yera


Abefurayimu bagirira ishyari Abanyagaleyadi, bararwana

1 Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n'Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.”

2 Yefuta arabasubiza ati “Jye n'abantu banjye twari tugihigirana cyane n'Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo.

3 Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki gitumye muntera kundwanya?”

4 Nuko Yefuta ateranya ingabo zose z'i Galeyadi, barwana n'Abefurayimu. Abanyagaleyadi barabica, kuko babacyuriye ngo “Mwa Banyagaleyadi mwe, muri abacitse mwavuye mu muryango wa Efurayimu no mu wa Manase.”

5 Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”,

6 bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n'ibihumbi bibiri.

7 Nuko Yefuta amara imyaka itandatu ari umucamanza w'Abisirayeli. Maze Yefuta Umugileyadi arapfa, bamuhamba mu mudugudu umwe w'i Galeyadi.

8 Nuko akurikirwa na Ibusani w'i Betelehemu, aba umucamanza wa Isirayeli.

9 Yari afite abahungu mirongo itatu n'abakobwa mirongo itatu yashyingiye mu kindi gihugu, kandi atumirira abahungu be abakobwa mirongo itatu arababashyingira. Ibusani amara imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli.

10 Nuko Ibusani arapfa bamuhamba i Betelehemu.

11 Akurikirwa na Eloni w'Umuzebuluni aba umucamanza wa Isirayeli, amara imyaka icumi abacira imanza.

12 Nuko Eloni w'Umuzebuluni arapfa, bamuhamba kuri Ayaloni mu gihugu cya Zebuluni.

13 Akurikirwa na Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni, aba umucamanza wa Isirayeli.

14 Kandi yari afite abahungu mirongo ine n'abuzukuru mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo irindwi, amara imyaka munani ari umucamanza wa Isirayeli.

15 Nuko Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cya Efurayimu. Ni cyo gihugu cy'imisozi miremire y'Abamaleki.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan