1 Samweli 30 - Bibiliya YeraAbamaleki batwika i Sikulagi Dawidi adahari 1 Nuko Dawidi n'ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy'ikusi n'i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse, 2 banyaze abagore n'abari bari yo bose, abato n'abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera. 3 Dawidi n'ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore n'abahungu babo n'abakobwa babo banyazwe. 4 Dawidi n'abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira. 5 Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w'Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w'i Karumeli, na bo bari banyazwe. Dawidi akurikira iminyago, ayifatira mu nzira ayigarura 6 Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk'abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n'abana be b'abahungu n'ab'abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye. 7 Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.” Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi. 8 Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?” Aramusubiza ati “Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.” 9 Nuko Dawidi n'ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho. 10 Ariko Dawidi n'ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori. 11 Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n'amazi yo kunywa, 12 kandi bamuha n'igice cy'umubumbe w'imbuto z'umutini, n'amaseri abiri y'inzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu atarya atanywa. 13 Dawidi aramubaza ati “Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?” Na we aramusubiza ati “Ndi umuhungu w'Umunyegiputa, umugaragu w'Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye. 14 Twari twateye igihugu cy'Abakereti cy'ikusi, n'icy'Abayuda n'ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.” 15 Dawidi aramubaza ati “Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?” Aramusubiza ati “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.” 16 Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy'Abafilisitiya no mu cy'Abayuda. 17 Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba w'undi munsi, ntiharokoka n'umwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga. 18 Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi. 19 Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b'abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose. 20 Dawidi anyaga amashyo y'inka n'ay'intama zabo zose, bazishorera imbere y'izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.” 21 Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n'abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa. 22 Maze abantu b'abanyageso mbi bose b'ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n'abana be bakabajyana bakagenda.” 23 Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye. 24 Mbese hari uwakwemera inama yanyu? Umugabane w'uwagiye mu ntambara urahwana n'uw'uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.” 25 Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n'umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n'ubu. 26 Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware b'Abayuda b'incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y'abanzi b'Uwiteka.” 27 Abyoherereza ab'i Beteli n'ab'i Ramoti y'ikusi n'ab'i Yatiri, 28 n'aba Aroweri n'ab'i Sifemoti n'aba Eshitemowa, 29 n'ab'i Rakala n'abo mu midugudu y'Abanyeramēli, n'abo mu midugudu y'Abakeni, 30 n'ab'i Horuma n'ab'i Korashani n'aba Ataki, 31 n'ab'i Heburoni n'ab'ahandi hose Dawidi n'abantu be bajyaga babamo. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda