1 Samweli 13 - Bibiliya YeraAbafilisitiya bazinukwa Abisirayeli 1 Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli. 2 Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe. 3 Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy'Abafilisitiya cy'i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve. 4 Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli. 5 Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n'abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n'abantu bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw'i Betaveni. 6 Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo. 7 Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy'i Gadi n'i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi. Ubwira bwa Sawuli 8 Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk'uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho. 9 Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko turi amahoro.” Aherako atamba igitambo cyoswa. 10 Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse. 11 Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi, 12 bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.’ Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.” 13 Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry'Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose. 14 Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk'uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w'ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.” 15 Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y'i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu. 16 Maze Sawuli n'umuhungu we Yonatani n'abari kumwe na bo bicara i Geba y'i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi. 17 Bukeye abanyazi b'Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu, umutwe umwe unyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali. 18 Undi mutwe unyura mu nzira ijya i Betihoroni, uwundi mu nzira yo mu rugabano rw'impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu. Abisirayeli bakena intwaro zo kurwanisha 19 Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuza Abaheburayo kwicurishiriza inkota n'amacumu.” 20 Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngo umuntu wese atyarishe uruhabuzo rwe n'isuka ye, n'intorezo ye n'umuhoro we. 21 Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n'amasuka, n'ingobe n'intorezo, n'iryo gutyaza ibihosho. 22 Ni cyo gituma ku munsi w'intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n'umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje. 23 Nuko abanyagihome b'Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y'i Mikimashi. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda