1 Abami 14 - Bibiliya YeraAhiya ahanura ibizaba ku nzu ya Yerobowamu 1 Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara. 2 Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w'ubu bwoko. 3 Kandi jyana imitsima cumi n'udutsima, n'ikibindi cy'umutsama umusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.” 4 Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahaguruka ajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n'ubusaza. 5 Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby'umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.” 6 Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye. 7 Genda ubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami w'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli, 8 ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk'umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo, 9 ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma. 10 Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uw'imbata n'uw'umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk'uko umuntu aheha amabyi akayamaraho. 11 Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n'imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n'inkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.’ 12 “Nuko haguruka witahire. Icyakora uzaba ugishinga ibirenge ku rurembo, umwana apfe. 13 Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyine uzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n'ibyiza bimwe imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli. 14 Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye? 15 Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk'urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y'uruzi Ufurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka. 16 Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n'ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.” 17 Nuko muka Yerobowamu arahaguruka aragenda asubira i Tirusa, ageze ku muryango w'inzu umwana arapfa. 18 Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk'uko Uwiteka yari yabivugiye mu kanwa k'umugaragu we Ahiya w'umuhanuzi. 19 Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n'uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami ba Isirayeli. 20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n'ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye. Iby'ingoma ya Rehobowamu ( 2 Ngoma 11.5—12.15 ) 21 Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. 22 Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n'Uwiteka, bamutera gufuha ku bw'ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose, 23 kuko biyubakiye ingoro n'inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y'igiti kibisi cyose. 24 Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli. 25 Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y'Umwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya. 26 Asahura ibintu by'ubutunzi byo mu nzu y'Uwiteka n'ibyo mu nzu y'umwami arabijyana byose, ajyana n'ingabo z'izahabu zose Salomo yacurishije. 27 Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubire mu kigwi cyazo, azibitsa abatware b'abarinzi barindaga urugi rw'inzu y'umwami. 28 Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y'Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y'abarinzi. 29 Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n'ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda? 30 Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu. 31 Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Maze umuhungu we Abiyamu yima ingoma ye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda