Zaburi 80 - Bibiliya Ijambo ry'imana DIsiraheli ni umuzabibu w'Imana 1 Iyi zaburi ni iy'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya witwa “Indabyo z'amarebe”. Ni zaburi y'urwibutso ya Asafu. 2 Mushumba w'Abisiraheli we, tega amatwi! Tega amatwi wowe uyobora abo bene Yozefu nk'uyobora umukumbi. Wowe uganza ku ntebe hagati y'abakerubi igaragaze. 3 Garagaza ububasha bwawe, urengere abakomoka kuri Efurayimu, urengere n'abakomoka kuri Benyamini no kuri Manase, ngwino udukize. 4 Mana udutarure, uturebane impuhwe udukize. 5 Uhoraho Mana Nyiringabo, uzageza ryari kuturakarira? Uzageza ryari kwirengagiza amasengesho yacu? 6 Dore nawe ibyokurya uduha ni amarira gusa, ibyokunywa turenzaho na byo ni amarira menshi. 7 Watugize imvano y'amakimbirane y'ibihugu duhana imbibi, abanzi bacu batugira urw'amenyo. 8 Mana Nyiringabo, udutarure, uturebane impuhwe udukize. 9 Wagemūye igiti cy'umuzabibu mu Misiri, umenesha abanyamahanga mu gihugu cya Kanāni uwuteramo. 10 Watunganyije aho uwuteye, umuzabibu na wo ushora imizi wuzura igihugu, 11 igicucu cyawo gitwikira imisozi, amashami yawo aba manini asumba amasederi y'inganzamarumbu. 12 Wagabye amashami amwe agera ku Nyanja ya Mediterane, andi mashami agera ku ruzi rwa Efurati. 13 None se ni iki cyatumye usenya uruzitiro rwawo? Dore abahisi n'abagenzi barawisoromera, 14 ingurube z'ishyamba zirawangiza, inyamaswa zo mu gasozi na zo zirawona. 15 Mana Nyiringabo, nyamuna garuka! Itegereze uri mu ijuru urebe, ugoboke uwo muzabibu. 16 Goboka icyo gishyitsi witereye, ugoboke iryo shami wakujije rigasagamba. 17 Umuzabibu barawuciye barawutwika, abantu bawe ubareba igitsure bashiraho. 18 Uhe ububasha umuntu watoranyije, ubuhe uwo muntu wakujije agakomera. 19 Bityo ntituzongera kukwimūra, uduhembure ni wowe tuzajya twambaza. 20 Uhoraho Mana Nyiringabo udutarure, uturebane impuhwe udukize. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda