Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 8 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Ikuzo ry'Imana n'icyubahiro yahaye umuntu

1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi ya Dawidi.

2 Uhoraho Mwami wacu, erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose, icyubahiro cyawe ukigaragariza ku ijuru!

3 Imvugo y'ibitambambuga n'iy'abana bonka uyitsindisha abakurwanya, icecekesha abanzi n'abahōra inzigo.

4 Iyo nitegereje ijuru wiremeye, nkitegereza ukwezi n'inyenyeri warishyizeho,

5 ndibaza nti “Umuntu ni iki byatuma umuzirikana, ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?”

6 Mana, habuzeho gato ngo umuntu umugire nkawe, wamutamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro.

7 Wamuhaye gutegeka ibyo waremye, byose urabimuha kugira ngo abigenge.

8 Wamuhaye kugenga amatungo magufi n'amaremare, umuha kugenga n'inyamaswa zo mu gasozi,

9 n'ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu mazi; n'ibindi biremwa byose biyabamo.

10 Uhoraho Mwami wacu, erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose!

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan