Zaburi 60 - Bibiliya Ijambo ry'imana DIsengesho ryo mu gihe cy'intambara 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Ururabyo rw'Irebe.” Ni igisigo cy'urwibutso cya Dawidi kigamije kwigisha. 2 Yagihimbye igihe yagabaga igitero akarwana n'Abanyasiriya bo muri Mezopotamiya n'ab'i Soba, ari na bwo Yowabu atikije ingabo ibihumbi cumi na bibiri z'Abedomu, akazitsinda mu kibaya cy'Umunyu. 3 Ayii Mana, wadutuye umujinya wawe uratureka! Waraturakariye ariko noneho tugarukire. 4 Igihugu cyacu wagihinduye nk'umuntu wakomeretse, agahinda umushyitsi, twomore ibikomere dore turadandabirana. 5 Ubwoko bwawe waduteje amakuba, waduhatiye kunywa inzoga ari yo burakari bwawe. 6 Wahaye abayoboke bawe ikimenyetso, warakibahaye ngo bahunge abarwanisha imiheto. Kuruhuka. 7 Inkoramutima zawe udukize akaga, udutabare udukirishe ububasha bwawe. 8 Imana nziranenge iravuga iti: “Ni jye nyir'ugutsinda, umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane, ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabamo iminani. 9 Akarere ka Gileyadi ni akanjye, akarere k'Abamanase na ko ni akanjye, ak'Abefurayimu ni ingofero y'icyuma inkingira umutwe, naho ak'Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye. 10 Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye, icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye, naho igihugu cy'u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.” 11 Ni nde uzangeza muri Edomu? Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho? 12 Nta wundi ni wowe Mana, nyamara waraturetse! Mana, ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba. 13 Tugoboke uhangane n'ababisha bacu, koko gutabarwa n'umuntu ntibigira umumaro. 14 Imana ni yo izaturwanira dutsinde, ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda