Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 40 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Gusingiza Uhoraho no kumutabaza

1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Nategereje Uhoraho ndihangana, yanteze amatwi yumva ugutakamba kwanjye.

3 Yankuye mu rwobo ruteye ubwoba rwuzuye ibyondo by'isayo, ampagarika ku rutare arankomeza.

4 Yampaye kuririmba indirimbo nshya yo gusingiza Imana yacu, benshi babibonye bubaha Uhoraho baramwizera.

5 Hahirwa umuntu wizera Uhoraho, ntiyishinge abirasi, ntiyishinge n'abanyabinyoma.

6 Uhoraho Mana yanjye, ntawe uhwanye nawe! Mbega ibitangaza wakoze! Mbega imigambi myiza udufitiye! Ngerageje kubirondora nkabivuga sinabishobora ni byinshi!

7 Ibitambo n'amaturo si byo bigushimisha, ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibyo guhongerera ibyaha si byo ushaka, ariko amatwi yanjye warayazibuye ibyo ndabisobanukirwa.

8 Nuko ndavuga nti: “Dore ndaje, ndaje nk'uko byanditswe kuri jye mu muzingo w'igitabo cy'Amategeko.”

9 Mana yanjye, icyo nifuza ni ugukora ibyo ushaka, Amategeko yawe yancengeyemo.

10 Ndamamaza ubutungane bwawe mu ikoraniro rinini ry'abayoboke bawe, Uhoraho, urabizi sinzigera mbiceceka!

11 Ubutungane bwawe sinabugize ibanga, umurava wawe n'agakiza kawe sinaretse kubivuga, imbabazi zawe n'ukuri kwawe nabitangarije ikoraniro rinini.

12 Uhoraho, ntuzanyime impuhwe zawe, uzandindishe imbabazi zawe n'ukuri kwawe ubutitsa.


Isengesho ryo gutabaza Uhoraho
( Zab 70 )

13 Ibyago bitabarika bingose impande zose, ibicumuro byanjye birankurikiranye, birankurikiranye ku buryo ari byo ntekereza byonyine, biruta ubwinshi umusatsi wanjye byankuye umutima.

14 Uhoraho, nubishaka unkize! Uhoraho, tebuka untabare!

15 Abashaka kungomwa ubugingo bose nibamware bakorwe n'isoni. Abanyifuriza ibyago nibasubire inyuma basuzugurwe.

16 Abambwira bati: “Awa awa!” Nibamware, nibamware babure icyo bavuga.

17 Naho abayoboke bawe bose nibakwishimire bisesuye. Abishimira ko uri Umukiza wabo bajye bavuga bati: “Uhoraho nakuzwe!”

18 Naho jyewe ndi umunyamibabaro n'umukene, nyamara Nyagasani anyitaho. Mana yanjye, ni wowe untabara ukandengera, tebuka ungoboke!

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan