Zaburi 4 - Bibiliya Ijambo ry'imana DImana ni yo irenganura 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga. Ni zaburi ya Dawidi. 2 Mana indenganura, ningutabaza ujye untabara. Ubwo nari mu makuba warangobotse, n'ubu ungirire impuhwe wumve amasengesho yanjye. 3 Mwa bantu mwe, muzantesha agaciro mugeze ryari? Muzakunda ibitagira umumaro mugeze ryari? Ese ibinyoma byo muzabishyigikira mugeze ryari? Kuruhuka. 4 Nimumenye ko Uhoraho yitoranyirije indahemuka, Uhoraho iyo mutakambiye arantabara. 5 Nimurakara ntibikabatere gukora icyaha, nijoro muryamye mujye mubitekereza mutuje. Kuruhuka. 6 Nimuture ibitambo bikwiye, mubiture Uhoraho mumwiringire. 7 Benshi baravuga bati: “Icyaduha ishya n'ihirwe. Uhoraho, turebane impuhwe utwakire.” 8 Ariko jyewe wanyujuje ibyishimo byinshi cyane, ibyishimo biruta ibyo bagira igihe ingano zabo zarumbutse, n'ibyo bagira igihe divayi ari nyinshi cyane. 9 Nzajya ndyama nsinzire nta cyo nishisha, kuko Uhoraho, ni wowe wenyine umpa amahoro. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda