Zaburi 14 - Bibiliya Ijambo ry'imana DUhoraho arwanya inkozi z'ibibi ( Zab 53 ) 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho. Bene abo bantu bariyonona, bakora ibibi biteye ishozi, nta n'umwe ukora ibikwiye. 2 Uhoraho ari mu ijuru yitegereza abantu, aritegereza ngo arebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba amwambaza. 3 Erega bose bateshutse ku Mana! Bose uko bangana bariyononnye, nta wukora ibikwiye habe n'umwe! Uhoraho arabaza ati: 4 “Izo nkozi z'ibibi zose ntizizi ko nzireba? Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi, nta n'ubwo zijya zinyambaza.” 5 Ngizo zihiye ubwoba, zihiye ubwoba kubera ko Imana ishyigikira indahemuka. 6 Mwa nkozi z'ibibi mwe, muburizamo imigambi y'abanyamibabaro, ariko Uhoraho ni we buhungiro bwabo. 7 Icyampa Uhoraho agakiza Abisiraheli aturutse i Siyoni! Uhoraho nasubize abantu be ubusugire bwabo, ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo bazishima banezerwe. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda