Zaburi 127 - Bibiliya Ijambo ry'imana DImigisha yose itangwa n'Uhoraho 1 Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Salomo. Iyo Uhoraho atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa. Iyo Uhoraho atari we urinze umujyi, abawurinda babera maso ubusa. 2 Mwebwe abazinduka kare murushywa n'ubusa, murakora ntimuruhuke mukarushywa n'ubusa, murirya mukimara mushaka ibibatunga, nyamara abo Uhoraho akunda abashakira ibibatunga bisinziririye. 3 Erega abana ni impano itangwa n'Uhoraho, urubyaro ni byo bihembo atanga! 4 Abahungu umuntu abyara akiri umusore bagira akamaro, bamubera nk'imyambi intwari ifite ku rugamba. 5 Hahirwa uwabyaye benshi, bamubera nk'imyambi yuzuye umutana. Bene uwo ntazatsindwa, ntazatsindwa naburanira n'abanzi be aho ibibazo bikemurirwa. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda