Zaburi 12 - Bibiliya Ijambo ry'imana DUhoraho agoboka abakandamijwe 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y'imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi. 2 Uhoraho, tabara! Dore indahemuka zishizeho, abanyamurava na bo ntibakibaho. 3 Umuntu akinga mugenzi we ukuri, akamubwiza akarimi keza kuzuye uburyarya. 4 Uhoraho, tsemba abanyakarimi keza, uzibye abavugana ubwirasi. 5 Baravuga bati: “Tuzi kuvuga neza tuzatsinda, ni nde wahangara amagambo yacu ngo adutegeke?” 6 Uhoraho aragira ati: “Uhereye ubu ndahagurutse, ntabaye abanyamibabaro bakandamijwe, ntabaye n'abakene bafite amaganya. Nzabarinda ababasuzugura bakabacira mu maso.” 7 Ibyo Uhoraho avuga biratunganye, ni nk'ifeza yatunganyirijwe mu ruganda, ndetse yatunganyijwe incuro ndwi. 8 Uhoraho, wowe ubwawe uzabisohoza, uzadukiza uturinde bene abo bantu iteka ryose. 9 Dore ingeso mbi zasakaye mu bantu, abagome ntibagira icyo bishisha. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda