Zaburi 1 - Bibiliya Ijambo ry'imana DIGICE CYA MBERE (Zaburi 1–41) Hahirwa intungane 1 Hahirwa umuntu wanga inama z'abagome, ntakurikize imigambi y'abanyabyaha, ntanagirane ibiganiro n'abaneguranyi, 2 ahubwo yishimira gukurikiza Amategeko y'Uhoraho, akayazirikana ku manywa na nijoro. 3 Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi, gihora cyerera igihe cyacyo, ibibabi byacyo ntibyigere biraba. Icyo akoze cyose kiramutunganira. 4 Nyamara abagome bo si ko bameze, bameze nk'umurama utumurwa n'umuyaga. 5 Imana izabacira urubanza batsindwe, ibahēze mu ikoraniro ry'intungane. 6 Koko Uhoraho arinda intungane, naho abagome arabatsemba. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda