Yoweli 3 - Bibiliya Ijambo ry'imana DUhoraho azasuka Mwuka we ku bantu bose 1 Uhoraho aravuga ati: “Hanyuma y'ibyo nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi, abasore banyu na bo bazagira iyerekwa. 2 Icyo gihe nzasuka Mwuka wanjye no ku bagaragu no ku baja. 3 Nzerekana ibitangaza ku ijuru no ku isi, hazaboneka amaraso n'umuriro n'umwotsi ucucumuka. 4 Izuba rizijima, ukwezi kuzasa n'amaraso, umunsi w'Uhoraho uzaba utaragera, wa munsi ukomeye kandi uteye ubwoba.” 5 Umuntu wese uzatakambira Uhoraho azakizwa. Koko nk'uko Uhoraho yabivuze, hazagira abasigara ku musozi wa Siyoni n'ahandi muri Yeruzalemu, abo Uhoraho azatoranya bazarokoka. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda