Yonasi 3 - Bibiliya Ijambo ry'imana DYonasi atangariza ab'i Ninive ubutumwa bw'Imana 1 Uhoraho yongera kubwira Yonasi ati: 2 “Haguruka ujye i Ninive wa murwa munini, maze utangarize abantu baho ubutumwa nguhaye.” 3 Yonasi ni ko kumvira itegeko ry'Uhoraho arahaguruka, noneho yerekeza i Ninive. Ninive wari umurwa munini cyane, ku buryo kuwuhetura byafataga iminsi itatu. 4 Umunsi wa mbere Yonasi ajya mu mujyi agenda atangaza ati: “Hasigaye iminsi mirongo ine gusa maze uyu murwa wa Ninive ukarimbuka.” 5 Abaturage b'i Ninive bemera ubutumwa bw'Imana. Hatangazwa igihe cyo kwigomwa kurya, maze uhereye ku bakomeye ukageza ku boroheje bambara imyambaro igaragaza akababaro. 6 Inkuru igera ku mwami w'i Ninive. Ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, yiyambura umwambaro we wa cyami yambara umwambaro ugaragaza akababaro, maze yicara mu ivu. 7 Nuko umwami aca iteka, ategeka ko ryamamazwa muri Ninive yose bagira bati: “Hakurikijwe iteka ry'umwami afatanyije n'ibyegera bye, abantu bose babujijwe kugira icyo barya n'icyo banywa. Amatungo yose, amaremare n'amagufi, na yo ntagomba kuragirwa cyangwa ngo yuhirwe. 8 Abantu bambare imyambaro igaragaza akababaro bayishyire no ku matungo, maze bambaze Imana bashyizeho umwete. Umuntu wese areke ibibi n'urugomo yagiraga. 9 Ahari Imana yahindura imigambi yayo, ikareka kuturakarira bikaze maze ntitumarire ku icumu.” 10 Imana ibonye imyifatire yabo n'ukuntu bisubiyeho bakareka ibibi bakoraga, irigarura ireka kubarimbura. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda