Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Esiteri 10 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Umwanzuro

1 Umwami Ahashuwerusi ategeka ko abatuye mu birwa n'abatuye mu bihugu bagomba gusora.

2 Ibikorwa by'umwami byose bikomeye n'ububasha bwe, hamwe n'ubuhangange bwa Moridekayi n'uburyo umwami yamushyize mu rwego ruhanitse, byose byanditswe mu gitabo cy'amateka y'ibyo ku ngoma z'abami b'u Bumedi n'u Buperesi.

3 Koko rero Umuyahudi Moridekayi yabaye uwa kabiri ku Mwami Ahashuwerusi. Abayahudi bene wabo baramwubahaga kandi bakamukunda. Yabashakiraga ibyiza kandi agaharanira ko bagira amahoro.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan