Amosi 1 - Bibiliya Ijambo ry'imana D1 Dore amagambo ya Amosi, umwe mu borozi b'i Tekowa. Aravuga ibyo yeretswe ku gihugu cya Isiraheli ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Hari hasigaye imyaka ibiri kugira ngo habe wa mutingito w'isi. 2 Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma, yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda, inzuri abashumba baragiramo ziraraba, impinga z'umusozi wa Karumeli zirumirana. Uhoraho azahana ibihugu bituranye na Isiraheli Abanyasiriya 3 Uhoraho aravuga ati: “Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi ibibando by'ibyuma. 4 Nzaha inkongi ingoro y'Umwami Hazayeli, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Benihadadi. 5 Nzamenagura inzugi z'i Damasi, nzatsembaho abatuye ikibaya cya Aveni, nzatsemba n'umutegetsi wa Betedeni. Abanyasiriya bazajyanwa ho iminyago i Kiri.” Uko ni ko Uhoraho avuga. Abafilisiti 6 Uhoraho aravuga ati: “Abafilisiti b'i Gaza bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y'abantu, babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato. 7 Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Gaza, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo. 8 Nzarimbura abatuye Ashidodi, nzarimbura n'umutegetsi wa Ashikeloni, nzatsemba abatuye Ekuroni, Abafilisiti bazashirira ku icumu.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga. Abanyafenisiya 9 Uhoraho aravuga ati: “Abanyafenisiya b'i Tiri bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bagurishije imbaga y'inkoreragahato ku Bedomu, baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe. 10 Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Tiri, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.” Abedomu 11 Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bafashe inkota bagatoteza bene wabo, erega ntibabagiriye impuhwe, bahoraga babarakariye babarwaye inzika! 12 Nzaha inkongi umujyi wa Temani, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'i Bosira.” Abamoni 13 Uhoraho aravuga ati: “Abamoni bancumuyeho kenshi, ni yo mpamvu ntazareka kubahana. Nzabahanira ko bafomoje abagore batwite bo muri Gileyadi, bari bagamije kwagura akarere kabo. 14 Nzatwika inkuta z'umujyi wa Raba, nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo. Uwo munsi uzaba ari uw'imirwano wuzuye urusaku rw'intambara, uzaba wuzuye n'inkubi y'umuyaga na serwakira. 15 Umwami wabo azajyanwa ho umunyago, abatware be na bo bazajyana na we.” Uko ni ko Uhoraho avuga. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda