Zekariya 13 - Bibiliya Ijambo ry'imanaImana izatsemba ibigirwamana n'abahanurabinyoma 1 “Icyo gihe abakomoka kuri Dawidi n'abandi batuye i Yeruzalemu, bazafukurirwa isōko yo kubozaho ibyaha n'ubwandure.” 2 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri icyo gihe nzatsemba ibigirwamana mu gihugu, ku buryo ntawe uzongera kubyibuka ukundi. Nzamenesha kandi mu gihugu abahanurabinyoma, ntsembe n'ishyaka bagirira ibigirwamana. 3 Nihagira uwongera kwiha guhanura, se na nyina ubwabo bazamubwira bati: ‘Ugomba gupfa kuko uvuga ibinyoma, ubeshya ngo watumwe n'Uhoraho.’ Se na nyina bazamutsinda aho agihanura. 4 Icyo gihe abahanuzi bose bazagira isoni zo kuvuga ibyo beretswe mu ibonekerwa. Bityo ntibazongera kwambara ibishura by'abahanuzi, kugira ngo babone uko babeshya rubanda. 5 Buri wese azavuga ati: ‘Jye sindi umuhanuzi ahubwo ndi umuhinzi, mfite isambu kuva mu buto bwanjye.’ 6 Nihagira abamubaza bati: ‘Niba utari umuhanuzi izo ndasago zo mu gituza wazitewe n'iki?’ Azabasubiza ati: ‘Nakomerekeye ku ncuti zanjye.’ ” Iyicwa ry'umushumba 7 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Wa nkota we, rwanya umushumba ari we mugenzi wanjye! Ica umushumba intama zitatane, kandi n'izikiri nto nzazirwanya.” 8 Uhoraho yungamo ati: “Bibiri bya gatatu by'abatuye igihugu bazapfa bashirire ku icumu, kimwe cya gatatu cyonyine ni cyo kizarokoka. 9 Abo bagize kimwe cya gatatu nzabagerageza, mbatunganye nk'uko ifeza n'izahabu bitunganyirizwa mu muriro w'uruganda. Bazanyambaza nanjye mbahe icyo basaba. Nzababwira nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uhoraho ni we Mana yacu.’ ” |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda