Zaburi 98 - Bibiliya Ijambo ry'imanaUhoraho ni Umwami n'Umukiza 1 Zaburi. Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, nimumuririmbire kuko yakoze ibitangaza, ububasha n'imbaraga ze zitagira amakemwa ni byo bituma atsinda. 2 Uhoraho yamenyekanishije ko ari Umukiza, agaragariza amahanga ko ari intungane. 3 Yibutse ko yiyemeje kugirira Abisiraheli ineza n'umurava, abo ku mpera z'isi bose biboneye ko Imana yacu yatsinze. 4 Mwa batuye ku isi yose mwe, nimuvugirize Uhoraho impundu, nimuturagare muririmbe mwishimye! 5 Nimucurangire Uhoraho inanga, mumuririmbire hacurangwa umurya w'inanga. 6 Nimuvugirize impundu Umwami ari we Uhoraho, mumuvugirize impanda n'amakondera. 7 Inyanja n'ibiyirimo byose nibirangīre, isi n'ibiyiriho na byo nibirangīre. 8 Inzuzi nizikome mu mashyi, imisozi na yo nituragare iririmbire Uhoraho. 9 Koko agiye kuza gutegeka isi, abo ku isi abategekeshe ubutungane, amahanga yose ayategekane ubutabera. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda