Zaburi 93 - Bibiliya Ijambo ry'imanaUhoraho aganje ku ngoma 1 Uhoraho aganje ku ngoma, yambaye ikuzo, Uhoraho akenyeye ububasha nk'ukenyeye umukandara. Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega, 2 Uhoraho, kuva kera kose ingoma yawe ntiyigeze ijegajega, uhereye mbere na mbere uhora uriho. 3 Uhoraho, imihengeri yarahoreye, imihengeri yarahoreye cyane, koko imihengeri yarahoreye irakotsora! 4 Nyamara Uhoraho, uganje mu ijuru, urusha ububasha amazi menshi asuma, urusha ububasha n'imihengeri y'inyanja. 5 Uhoraho, ibyo wategetse ntibyigera bihinyuka, Ingoro yawe irangwa n'ubuziranenge iteka ryose. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda