Zaburi 82 - Bibiliya Ijambo ry'imanaImana icyaha abaca imanza zibera 1 Zaburi ya Asafu. Imana iganje mu ikoraniro rinini, yacyashye abacamanza bigira nk'imana iti: 2 “Nimurekere aho guca imanza zibera, mwe kugira abagome abere. Kuruhuka. 3 Nimurenganure abanyantegenke n'impfubyi, murengere abanyamibabaro n'abakandamizwa. 4 Nimutabare abanyantegenke n'abakene nyakujya, mubakize amaboko y'abagome. 5 “Abo banyantegenke n'abakene nta cyo biyiziye, nta n'icyo basobanukiwe, bararindagiye ni mu gicuku, erega ibintu byaracitse! 6 Naravuze nti: ‘Muri imana, mwese muri n'abana b'Isumbabyose.’ 7 Nyamara muzapfa rumwe na bene muntu, muzakurwaho nk'umutware uwo ari we wese.” 8 Mana, haguruka urenganure isi, koko amahanga yose ni ayawe! |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda