Zaburi 8 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIkuzo ry'Imana n'icyubahiro yahaye umuntu 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga w'i Gati. Ni zaburi ya Dawidi. 2 Uhoraho Mwami wacu, erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose, icyubahiro cyawe ukigaragariza ku ijuru! 3 Imvugo y'ibitambambuga n'iy'abana bonka uyitsindisha abakurwanya, icecekesha abanzi n'abahōra inzigo. 4 Iyo nitegereje ijuru wiremeye, nkitegereza ukwezi n'inyenyeri warishyizeho, 5 ndibaza nti “Umuntu ni iki byatuma umuzirikana, ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?” 6 Mana, habuzeho gato ngo umuntu umugire nkawe, wamutamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro. 7 Wamuhaye gutegeka ibyo waremye, byose urabimuha kugira ngo abigenge. 8 Wamuhaye kugenga amatungo magufi n'amaremare, umuha kugenga n'inyamaswa zo mu gasozi, 9 n'ibiguruka mu kirere n'amafi yo mu mazi; n'ibindi biremwa byose biyabamo. 10 Uhoraho Mwami wacu, erega ikuzo ryawe rigaragara ku isi yose! |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda