Zaburi 7 - Bibiliya Ijambo ry'imanaGusaba kurenganurwa 1 Zaburi ya Dawidi itabāza, yayiririmbiye Uhoraho kubera ibibi yagiriwe n'Umubenyamini witwa Kushi. 2 Uhoraho Mana yanjye, ni wowe mpungiyeho. Untabare unkize abantoteza bose, 3 ubankize batantanyagura nk'intare, bakangira inyama ntafite untabara. 4-5 Uhoraho Mana yanjye, niba naracumuye, niba narahemukiye incuti yanjye, niba naragiriye nabi umwanzi wanjye nta mpamvu, niba koko naragenje ntyo, 6 abanzi nibankurikirane bancakire, nibandibatire mu mukungugu banyice. Kuruhuka. 7 Uhoraho, rakara uhaguruke, uhaguruke urwanye ababisha bandakariye, wowe washyizeho ubutabera ndengera. 8 Amahanga yose nakoranire imbere yawe, wicare ahirengeye uyacire imanza. 9 Uhoraho, ni wowe ucira amahanga imanza, ushingiye ku butungane bwanjye no ku murava wanjye, Uhoraho undenganure. 10 Mana Nyirubutungane, ugenzura ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu, utsembe urugomo rw'abagome, naho intungane uzikomeze. 11 Imana ni yo ngabo inkingira, koko igoboka abantu b'intungane. 12 Imana ica imanza zitabera, ntisiba guhana abagome. 13 Iyo umugome atihannye ityaza inkota, ibanga umuheto wayo igatamika imyambi, 14 yegeranya intwaro zayo zica, yegeranya n'imyambi yayo yaka umuriro. 15 Dore umugome acura inama mbi, atwita ubugizi bwa nabi, amaherezo bikabyara ibinyoma. 16 Acukurira abandi urwobo rurerure, nyamara urwobo yacukuye ni we uzarugwamo. 17 Ibibi bye ni we bigaruka, urugomo rwe ni rwo azira. 18 Nzashimira Uhoraho ubutungane bwe, Uhoraho Usumbabyose muririmbe. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda